• 4 years ago
Umwaduko w’icyorezo cya COVID-19 washegeshe ndetse unadindiza byinshi mu byubakiweho ubuzima bw’abatuye isi muri rusange. Guhagarara kwa byinshi mu bikorwa bibyara inyungu, gusubira inyuma k’ubukungu bw’ibihugu, gutakaza imirimo kw’abatari bake […] ni bimwe mu byagarutsweho kenshi mu itangazamakuru.

Mu bikorwa byahagaritswe ku ikubitiro, harimo amashuri mu byiciro byose. Hagiye gushira amezi atanu mu Rwanda amashuri afunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Muri icyo gihe gishize cyose, abarimu benshi bahuye n’ikibazo cy’ubukene, by’umwihariko abigishaga mu mashuri yigenga kuko bo batakomeje guhembwa. Gusa abigisha mu mashuri ya leta bo bakomeje kubona umushahara basanzwe bahabwa.

Mu rwego rwo gushaka ibisubizo kuri iki kibazo, bamwe mu barimu batangiye kuyoboka imwe mu mirimo yakomorewe nyuma ya ‘Guma mu Rugo’.

Urugero rwa hafi ni Umuyobozi w’amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runda Isonga (G.S Runda Isonga), ishuri riri mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, wahisemo kwibera umumotari kugira ngo abashe gukomeza kuzuza inshingano mu muryango we muri iki gihe amashuri agifunze.

Ni icyemezo Umuhire Olivier yafashe nyuma yo kubona ko mu mirimo yasubukuwe nyuma ya ‘Guma mu Rugo’, umwuga w’uburezi yihebeye utari uri ku rutonde.


Umuhire umaze imyaka hafi 10 mu mwuga w’uburezi, yahisemo kwitwarira moto atitaye ku cyubahiro yari afite muri sosiyete nk’Umuyobozi w’Amasomo mu kigo cy’ishuri.

Avuga ko benshi mu bamuzi banenze icyemezo yafashe bashingiye ku cyubahiro asanganywe, gusa we akemeza ko nta mpamvu yo gukunda icyubahiro kugera ubwo umuntu yumva ko hari akazi atakora.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na IGIHE, Umuhire yavuze ko yiyemeje gutwara moto kugira ngo arengere umuryango we muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Umuhire avuga ko agitangira gutwara moto, bamwe mu barimu bagenzi be ndetse n’abaturage bamusetse ariko ntibimutere ipfunwe kuko yari azi icyo ashaka.

Category

🗞
News

Recommended